Israel Mbonyi – Ibihe mp3

Download mp3

Play Audio

Ibihe Lyrics – Israel Mbonyi

Sinazamuye ijwi ryanjye hejuru, nkumenyesha iby’ibi bihe
Nafashe n’umwanya ndaguhamagara, nkumenyesha iby’ isarura
Nkubwira iby’ubwami ko bwegereje, witegure, umes’ ibishura byawe.

Imvura iracyagwa muri ya mihana, izuba riracyarasa
Ariko ibihe ntibikakumare imbaraga z’umutima.
Kuk’ ubwami bw’Imana bwegereje, witegure umes’ ibishura byawe.

Ibihe bizashika, abami bahinduke,
Abantu benshi bazibagira rya jambo ry’imfatiro z’isi
Wibuts’ abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z’ukuri
Tuzamuke wa musozi wera.

Za nzandiko zo kuguhugura, waribagiwe urazita
Ariko kubw’ urukundo nkigukunda, nkwandikira urwa kabiri
Nkubwira iby’ubwami ko bwegereje, witegure umes’ ibishura byawe.

Ko tumeze nk’ibisukwa ku gicaniro kuko n’igihe cyacu gisohoye.oooooh

Ibihe bizashika, abami bahinduke,
Abantu benshi bazibagira rya jambo ry’imfatiro z’isi
Wibuts’ abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z’ukuri
Tuzamuke wa musozi wera.
Ibihe bizashika, abami bahinduke,
Abantu benshi bazibagira rya jambo ry’imfatiro z’isi
Wibuts’ abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z’ukuri
Tuzamuke wa musozi wera.
Tuzamuke wa musozi wera (dukweture inkweto)
(Twegere igicaniro, dutambe ibitambo) Tuzamuke wa musozi wera
(Twandikishe amateka y’ibihe bizaza) Tuzamuke wa musozi wera
(Duhabwe indirimbo, iyo tuzaririmba) Tuzamuke wa musozi wera
Tuzamuke wa musozi wera.

Israel Mbonyi – Ibihe mp3

Gospel Songs By Country

  1. American Gospel Songs
  2. Australian Gospel Songs
  3. Congo Gospel Songs
  4. English Gospel Songs
  5. Ethiopian Gospel Songs
  6. French Gospel Songs
  7. Ghana Gospel Songs
  8. Indian Gospel Songs
  9. Ivorian Gospel Songs
  10. Jamaican Gospel Songs
  11. Kenyan Gospel Songs
  12. Liberian Gospel Songs
  13. Nigerian Gospel Songs
  14. South African Gospel Songs
  15. Tanzanian Gospel Songs
  16. Ugandan Gospel Songs
  17. Zambian Gospel Songs
  18. Zimbabwe Gospel Songs

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *